MENYA UKO WATUMA BATERI YA TELEPHONE YAWE IMARA IGIHE IDAPFUYE

Hari abantu benshi bahuye n’ibibazo bitandukanye nko kwirukanwa ku kazi bakoraga kubera ko telefoni zabo zashizemo umuriro ntibitabe abakoresha babo.

Hari kandi abantu benshi bashyira umuriro muri  bateri za telefoni zabo buri joro mbere yo kuryama ariko bwacya ntibabashe kumarana umuriro muri telefoni zabo  umunsi wose bayikoresha.

Ubu muri 2022 biragoye ko bateri umuntu yashyizemo umuriro  yawugumana  nibura amasaha 24 idasubiye  ku muriro. Ibi biterwa nuko uko iminsi igenda yicuma haboneka aplications nyinshi  zituma umuntu  akoresha telephone cyane. Kubw’amahirwe macye biranagoye ko wabona  smartphone ifite bateri ishobora gukora iminsi myinshi, kubera ko telefoni zikorwa ubu ziza zifite tabulo cyangwa screen nini , zifite amatara amurika cyane, zigakurura interineti y’inziramugozi(wifi) ndetse n’ikoranabuhanga rya Bluetooth, hakaniyongeraho gukoresha  n’irindi koranabuhanga ritangaje dusanga muri izi telefoni zigezweho.

Ku bw’ibi rero tugiye kubagezaho uburyo bworoshye wakoresha kugirango bateri ya telefoni yawe irambe.

1) Gabanya ingano y’urumuri

Ushobora kuba ukunda urumuri rwishi. Ariko zirikana ko uwo ari we mwanzi wawe wa mbere mu gihe ushaka kurondereza umuriro wo muri telephone yawe. Urumuri rwinshi muri telefoni yawe rutwara umuriro mwinshi kandi vuba, ni nayo mpamvu telephone nyinshi zikoranwe uburyo zigabanyiriza cyangwa zikongera urumuri ubwazo. Ibi bifasha telefoni gukoresha urumuri rugendanye n’urw’aho iri.

Ibi bituma telefoni ikoresha imbaraga nkeya ugereranije n’iyo uri gukoresha urumuri rwinshi. Uzabona impinduka nziza nutangira gukoresha telefoni yawe irimo urumuri rucye rushoboka. Nukurikiza iyi ngingo tukweretse, igihe bateri yawe yamaranaga umuriro kuziyongera.

2) Hindura Igihe Telefoni Yawe Ifata Ngo Ijyemo Urufunguzo (automatic screen lock timeout)

Igihe telefoni yawe ifata ngo ijye mo urufunguzo kigire gito. Koresha buno buryo kugira ngo ubigereho:

  1. Jya ahanditse screen settings muri telefoni yawe.
  2. Kanda ahanditse lock timeout, igihe usanzemo gihindure ukigire kigufi bishoboka. Kuri telefoni nyinshi zigezweho igihe kigufi ni amasegonda 15 naho ku bakoresha iPhone ni umunota umwe

3) Funga serivise za WIFI na Bluetooth mu gihe zidakenewe.

Serivise za WIFI na Bluetooth ni zimwe mu zitwara umuriro mwishi cyane. Abantu benshi bahitamo gukoresha WIFI mu mwanya wa 3G cyangwa 4G. Niba wifuza ko bateri yawe irambana umuriro, byaba byiza ukuyeho WIFI mu gihe utari kuyikoresha. Ibi kandi wanabikora kuri Blue

tooth. Mu gihe urangije kuyikoresha yizimye, uyisubizeho ari uko uyikeneye.

4) Ntugasige apulikasiyo udakoresha zifunguye muri telefoni yawe.

Irinde guha telefoni yawe ibyo gukora byinshi. Gukoresha porogaramu zirenze imwe ni uburyo bukunze gukoreshwa cyane muri telefoni ariko kandi bitwara umuriro mwinshi kubera ko buri porogaramuru ifunguye iba ikoresha poroseseri(processor).

Apulikasiyo zimwe na zimwe zikoresha umuriro mwinshi kuruta izindi. Urugero; Facebook yamaze kwemeza ko iyi apulikasiyo igira uruhare runini mu kwangiza bateri za telefoni zitandukanye, ndetse iracyagerageza gukemura iki kibazo.

Jya ufunga apulikasiyo zose utari gukoresha kugira ngo ugabanye umuriro zatwaraga ndetse unorohereze poroseseri ya telefoni yawe.

Yaba Android na IOS ubu zifite uburyo bugufasha kubona ingano ya buri apulikasiyo n’ingano y’umuriro itwara. Ubu buryo rero bushobora kugufasha kumenya apulikasiyo ziri kwangiza bateri yawe ku kigero cyo hejuru, ukaba wazikuramo cyangwa se ukajya wibuka kuzifunga mu gihe utari kuzikoresha.

5) Wikoresha Vibration

Abenshi bahitamo gukoresha vibration(nta Kinyarwanda kiraboneka) mu gihe bifuza kumenya niba hari ubahamagaye cyangwa uboherereje ubutumwa  bugufi. Yego, impamvu wabihitamo irumvikana ariko menya ko bitwara umuriro mwinshi cyane kandi vuba. kureka gukoresha vibration ni byiza kuri bateri yawe.

6) Funga imenyesha ritari ngombwa (Notifications)

Mu gihe apulikasiyo ibonye ikintu kidasanzwe ikoherereza imenyesha (notification), bigatuma tabulo (screen) ya telefone yawe yaka. Ushobora kudashobora gufunga ubutumwa bugufi, cyangwa guhagarika abaguhamagara ariko kuri apulikasiyo ho wabikora kandi bizafasha bateri yawe kuramba. Jya ubyibuka; ni ingenzi.

7) Koresha uburyo bwakoranwe na telefoni bwo kurondereza umuriro.

Inganda zikora amatelefoni zinateganya uburyo bwo kurondereza umuriro. Ibi wabisanga muri za android, kuko iOS idafite ubu buryo.

Mu gihe wemeje uburyo bwo kurondereza umuriro (battery saving mode) uba ugabanya umuriro telefoni yawe yakoreshaga kuko n’iyo wabyibagiwe yo yishyira muri ubu buryo iyo umuriro wawe ugeze kuri 20%, bivuze ko wowe ushobora gutangira kurikoresha mu gihe ubona bateri igeze nko kuri 30%. Uko ukoresha ubu buryo burondereza umuriro niko bateri yawe irushaho kuramba.

 

(Visited 5 times, 1 visits today)

1 Comment

  1. נערות ליווי במרכז April 17, 2022 at 11:50 AM

    Right here is the perfect webpage for everyone who would like to understand this topic. You understand a whole lot its almost tough to argue with you (not that I really will need toÖHaHa). You certainly put a fresh spin on a subject that has been discussed for a long time. Wonderful stuff, just excellent!

    Reply

Leave A Comment

Your email address will not be published.