Paul Edwards Farmer ni muntu ki?

Paul Edward Farmer yavutse ku wa 26 Ukwakira 1959 mu gace ka North Adams muri Leta ya Massachusetts muri Leta zunze ubumwe za Amerika. Yari umuhanga mu by’indwara z’ibyorezo ndetse ari mu bashinze Partners in Health.

Mu 1990, nibwo yabonye Impamyabumenyi y’Ikirenga yakuye muri Harvard. Mu 1999, OMS yamuhaye inshingano zo gukwirakwiza imiti y’igituntu ku Isi hose.

Nyuma yaho yaje kubona inkunga ya miliyoni 44,7$ yatanzwe na Bill & Melinda Gates Foundation igenewe Partners in Health na Harvard Medical School kugira ngo itere inkunga ubushakashatsi ku ndwara y’igitungu n’imiti yayo. Bwakorewe muri Haiti, Peru no mu Burusiya.

Mu 2009, Farmer yagizwe Intumwa yungirije ya Loni muri Haiti, gusa umuryango yashinze waje guhura n’ibibazo biturutse ku mutingito wibasiye icyo gihugu mu 2010.

Mu 2012, yeguye ku mwanya we nk’Intumwa ya Loni agirwa Umujyanama wihariye w’Umunyamabanga Mukuru wa Loni ushinzwe ubuvuzi bw’ibanze.

Farmer yagize uruhare mu bikorwa byinshi bigamije guteza imbere urwego rw’ubuzima cyane cyane mu bihugu bikennye n’ibiri mu nzira y’amajyambere.

Umuryango Partners in Health cyangwa Inshuti Mu Buzima washinze imizi mu Rwanda mu 2005, ufasha mu guteza imbere serivisi z’ubuvuzi ku baturage 860.000 binyuze mu bitaro bitatu, ibigo nderabuzima 42 n’abajyanama b’ubuzima 6.400 mu turere twa Burera, Kayonza na Kirehe.

Harimo Ibitaro bya Butaro byubatswe mu Karere ka Burera bifite umwihariko wo kuvura kanseri ndetse bimaze kuba icyitegererezo mu karere, bikiyongeraho University of Global Health Equity yatangijwe na Partners in Health mu 2015 i Butaro, itanga impamyabumenyi z’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n’ubuzima.

Yatabarutse kuri uyu wa mbere taliki ya 21/02/2022 afite imyaka 62 y’amavuko.

Dr. Paul Edward Farmer yabaye inshuti ikomeye y’u Rwanda kubera kugira uruhare rukomeye mu guhindurira abanyarwanda ubuzima. Ibi bikaba byarashimangiwe mu mwaka wa 2019 aho yahabwaga na Perezida wa Republika y’u Rwanda  Paul Kagame umudali w’ishimwe (Order of Outstanding Friendship – Igihango).

(Visited 15 times, 1 visits today)

1 Comment

  1. נערות ליווי במרכז April 17, 2022 at 11:51 AM

    Right here is the perfect webpage for everyone who would like to understand this topic. You understand a whole lot its almost tough to argue with you (not that I really will need toÖHaHa). You certainly put a fresh spin on a subject that has been discussed for a long time. Wonderful stuff, just excellent!

    Reply

Leave A Comment

Your email address will not be published.