Abahanga mu kugenzura ibiciro mu bwubatsi babayeho bate mu Rwanda

Umwuga wo kugenzura ibiciro mu bwubatsi watangiriye mu Gihugu cy’Ubwongereza mu mwaka w’1802 utangijwe n’abahanga mu by’ubwubatsi bahuye bwambere bagashyiraho uburyo buhuriweho bwo kubara ibikenewe ku mushinga w’ubwubatsi. Uyu mwuga wagiye waguka ukwira ku isi hose aho waje no kugera mu Rwanda mu mwaka wa 2012 ubwo hashyirwagaho itegeko N° 26/2012 ryo kuwa 29/06/2012 rigena imirimo y’abahanga mu guhanga inyubako n’iy’abahanga mu by’ubwubatsi rikanashyiraho ingaga z’abakora iyo myuga mu Rwanda.

Kugeza uyu munsi abarangije kwiga muri uyu mwuga bararira ayo kwarika kubera ko uyu munsi bakorera mu kwaha kw’abandi banyamwuga bitewe n’uko badafite itegeko ribarengera bityo kugira ngo batungwe n’umwuga wabo bikagorana na cyane ko bigaragara ko haba mu nzego za Leta ndetse n’iz’abikorera mu Rwanda zitabazi.

Ibi bikaba byaratangajwe na Bwana RUGIRA Charles, umuyobozi w’ihuriro ry’abahanga mu kugenzura ibiciro mu bwubatsi mu Rwanda, ubwo hasozwaga amahugurwa y’iminsi ibiri yabaye guhera taliki ya 23 Werurwe 2022 kugeza taliki ya 24 Werurwe 2022 muri Hoteli UBUMWE GRANDE i Kigali.  Muri aya mahugurwa Bwana RUGIRA Charles yagize ati” Icyo dukeneye ni uko habaho itegeko rivuga ko ‘Quantity Surveyor’ ni umwuga aho kuba serivisi, nk’uko ubona abashushanya inzu n’abenjeniyeri azubaka. N’ibindi bihugu bimwe ni uko bikora, nko muri Kenya batangiye bakorana ariko bageraho barabitandukanya. Itegeko riracyatugonga, ni nabwo buvugizi turimo, turavugana n’inzego za Leta nka Minisiteri y’ibikorwa Remezo, turebe ngo twakora gute kugira ngo itegeko rishobore gufasha abana bacu batangire ibigo byabo, bakore  nk’abanyamwuga koko”

yakomeje agira Ati “ Quantity Surveyor ni we ubara, akamenya ngo amabuye azubakishwa ni aya, umusingi uzajyamo ibyuma binyana gute, yamara kuzura akamenya ngo amarangi azaba angana gute, ubuso bungana gute; ibyo byose akagena igiciro ndetse  akanakora  ibindi bikwiriye kuri buri kimwe mu by’iyo nyubako. Kandi ni nawe ugira inama umukiriya ku buryo amasezerano akorwa; iyo bategura amasezerano yo kubaka ntabwo ari umwubatsi uyategura ni Quantity Surveyor ubikora kuko twigishwa iby’imari, gutegura amasezerano tukigishwa n’amategeko y’iby’ubwubatsi.”

Kugeza uyu munsi Leta y’u Rwanda ihomba amafaranga menshi agendera mu mishinga y’ubwubatsi bitewe n’uko hatabaho kugenzura ingano y’amafaranga akenewe kugira ngo umushinga w’ubwubatsi urangire. Ibi bikaba bigaragazwa n’imishinga myinshi igenda idindira bitewe n’uko abashyizeho ibiciro by’umushinga w’ubwubatsi mu gihe cy’inyigo baba atari abanyamwuga bigatuma biha icyuho aba rwiyemezamirimo mu gutsindira amasoko ku mafaranga menshi cyane cyangwa se ku mafaranga macye cyane bikaba intandaro yo guhombya Leta imirimo igatabwa cyangwa se Leta ikishyura amafaranga menshi y’umurengera ku gikorwa cyagakwiye gutwara amafaranga macye.

Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo SALARY EXPLORER bwagaragaje ko mu Rwanda Quantity surveyor ahembwa amafaranga ari hagati ya 190000 Frw na 650000 Frw ariko hakurikijwe uburyo aba quantity surveyor babayeho mu Rwanda, aya mafaranga abonwa n’umugabo agasiba undi bitewe n’uko imirimo myinshi igenewe abahanga mu kugenzura ibiciro mu bwubatsi igikorwa cyane cyane n’abanyamahanga.

(Visited 125 times, 1 visits today)

2 Comments

  1. BIGIRIMANA THEONESTE March 26, 2022 at 8:56 PM

    Quantity surveying ni umwuga ufitiye igihugu akamaro, ugomba gutezwa imbere ndetse nabawukora bagahabwa amahirwe nagaciro.

    Reply
  2. נערות ליווי במרכז April 17, 2022 at 11:51 AM

    Right here is the perfect webpage for everyone who would like to understand this topic. You understand a whole lot its almost tough to argue with you (not that I really will need toÖHaHa). You certainly put a fresh spin on a subject that has been discussed for a long time. Wonderful stuff, just excellent!

    Reply

Leave A Comment

Your email address will not be published.